1. Rwanda nziza gihugu cyacu, Wuje imisozi yibiyaga
nibirunga, Ngobyi iduhetse gahorane ishya. Reka
tukurate tukuvuge ibigwi, Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye. Berwa, sugira, singizwa
iteka.
2. Horana Imana, murage mwiza, Ibyo tugukesha ntibishyikirwa:
Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza,
Ubwenge umutima amaboko yacu Nibigukungahaze bikwiye.
Nuko utere imbere ubutitsa.
3. Abakurambere bintwari Bitanze batizigama,
Baraguhanga uvamo ubukombe. Utsinda ubukoroni na mpatse-ibihugu
Byayogoje Afurika yose, None uraganje mu bwigenge.
Tubukomeye ho uko turi twese.
4. Komeza imihigo Rwanda dukunda, Duhagurukiye kukwitangira,
Ngo amahoro asabe mu bagutuye. Wishyire, wizane muri
byose, Urangwe nishyaka utere imbere, Uhamye
umubano namahanga yose. Maze ijabo ryawe riguhe
ijambo.